Background

As an active and committed contributor to peacekeeping efforts around the world, the Government of Rwanda is organising the Kigali International Conference on the Protection of Civilians from 28-29 May 2015. The forum brings together most of the top 30 UN troop contributing countries, the ten financial contributing countries and Rwandan institutions to evaluate and discuss how to effectively implement the Protection of Civilians mandate in peacekeeping.

The conference is a follow-up to the High-level Summit on Peacekeeping Operations, co-hosted by the US, Rwanda, Bangladesh, Pakistan and Japan, which was held in September 2014 on the margins of the 69th general debate of the UN General Assembly in New York. Rwanda’s goal is that the conference will pave the way to the effective protection of civilians in armed conflicts.

Rwanda’s involvement in peacekeeping is informed by the 1994 genocide against the Tutsi. Over 100 days, more than a million Rwandans were killed as the International Community failed in its responsibility to protect innocent civilians. Today, Rwanda, which is the co-chair of the Group of Friends of the Responsibility to Protect (R2P), works tirelessly with the rest of the International Community to ensure that all nations live up to their responsibility to prevent conflict, protect the lives of civilians, and act when confronted with challenges to peace and security. Rwanda is the fifth largest global contributor of UN peacekeepers and third in Africa.

When conflicts arise, and when the state is unable to contain or resolve the crisis, the UN Security Council and the International Community as a whole have the responsibility to maintain international peace and security, including by deploying peacekeepers whose mandate should include the protection of civilians under imminent threat. Over the past 70 years, the United Nations has made significant progress in advancing and streamlining the Protection of Civilians mandate. There remains however much to be done to achieve robust peacekeeping, which entails more effective and better-coordinated protection efforts on the ground.

Although the majority of active peacekeeping missions have Protection of Civilian mandates, and despite troop and police contributing countries’ commitment to the Protection of Civilians, differences in expectations and understanding of these mandates pose a challenge to their successful implementation. The Kigali International Conference on the Protection of Civilians will discuss these challenges and make concrete proposals on how to further enhance our collective responsibility for international peace and security, while protecting the most vulnerable.

Follow @RwandaMFA and the #KigaliPoC hashtag on Twitter and Facebook to join the conversation.

U Rwanda rugiye kwakira Inama Mpuzamahanga ku kurinda abasivile mu bikorwa byo kubungabunga amahoro

U Rwanda nk’igihugu cyiyemeje ndetse gishishikariye kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi, rwateguye inama mpuzamahanga ku kurinda abasivile mu bikorwa byo kubungabunga amahoro izaba kuri uyu wa 28 kugera kuwa 29 Gicurasi 2015.

Iyi nama ihurije hamwe ibihugu bisaga 30 bifite ingabo zibungabunga amahoro ku isi, ibihugu 10 bitanga inkunga muri ibyo bikorwa bakaba bagiye kurebera hamwe uko hanozwa uburyo bwo kurinda abasivile mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.
Iyi nama ije ikurikira iyabaye iyabereye I New York umwaka ushize muri Nzeri ubwo habaga inama ya 69 y’Umuryango w’Abibumbye, yateguwe n’u Rwanda, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Bangladesh, Pakistan n’u Buyapani.

Intego y’u Rwanda ni uko iyi nama yasiga ishyizeho uburyo buhamye bw’uko abasivile bajya barimdwa mu bihe by’intambara n’amakimbirane.

Uruhare rw’u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga amahoro rwatangiye kugaragara nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo abantu basaga miliyoni bishwe mu gihe cy’iminsi 100 umuryango mpuzamahanga urebera.

Kuri ubu u Rwanda ni kimwe mu bihugu biyoboye itsinda ry’ibihugu byitwa “Inshuti z’Abaharanira kurinda abaturage” “Group of Friends of the Responsibility to Protect (R2P)” bakorana n’umuryango mpuzamahanga mu kumvisha ibihugu byose byo ku isi uruhare rwabo mu gukumira no kurinda ubuzima bw’abaturage ndetse no kugira icyo bakora mu gihe habuze amahoro n’umutekano.

Ku Isi yose, u Rwanda ni igihugu cya gatanu mu kugira abasirikare benshi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi, rukaba ari n’urwa gatatu muri Afurika.

Mu gihe havutse amakimbirane mu gihihugu runaka kikaba kitagishoboye gukemura ayo makimbirane, Akanama k’Umuryango w’Abibumye Gashinzwe amahoro ku isi ndetse n’umuryango Mpuzamahanga bafata iya mbere mu kubungabunga amahoro n’umutekano bohereza abasirikare bahabwa inshingano zitandukanye zirimo no kurinda abasivile bugarijwe n’amage.

Mu myaka 70 ishize, Umuryango w’Abibumbye wagize uruhare rugaragara mu kubahiriza iyi nshingano yo kurinda abaturage mu gihe cy’intambara n’amakimbirane, gusa haracyari byinshi byo gukora kugira ngo birusheho kunozwa neza, cyane cyane guhuza bene ibyo bikorwa.

N’ubwo ingabo nyinshi zibungabunga amahoro ziba zifite inshingano zo kurinda abavile, abasirikare n’abapolisi nabo bakaba biyemeza kurinda abasivile mu gihe cyo kubungabunga amahoro hari igihe bahura n’imbogamizi, izo nshingano zabo ntibazigereho uko bikwiye. Iyi Nama Mpuzamahanga igiye kubera I Kigali, izarabera hamwe imbogamizi bahura nazo ndetse itange imyanzuro ndakuka ku buryo hahurizwa hamwe imbaraga mu bikorwa byo kurinda abasivile dore ko ahanini aribo baba badafite kirengera.

Ushobora kandi gukurikira ibizavugirwa muri iyi nama kuri Twitter ukoresheje umuyoboro (hashtag) witwa #KigaliPoC, wakurikira kandi iyi nama no kuri Facebook.